Dataset Viewer
Auto-converted to Parquet
audio_id
stringlengths
20
20
audio
audioduration (s)
7.26
38
audio_duration
float64
7.26
38
gender
stringclasses
3 values
age_group
stringclasses
4 values
category
stringclasses
3 values
transcription
stringlengths
57
673
002t9cjMXzngNV2MuT6h
16.8
Male
18-24
Financial Services
Iri ni isiko rikorera kuri murandasi ricuruza ibirimo n'ibyo kurya, aha hari amandazi bagurisha amafaranga maganatatu mirongo itanu bikaba ari ibintu bishimishije umuntu ashobora kuyagura yifashishije ikoranabuhanga.
004XBLHMJjhPBkRDG58a
17.52
Female
50+
Health
Siporo si izikorerwa mu mihanda cyangwa ahubatswe za jimu gusa, hari n'izo wakorera iwawe mu rugo, ku buriri kandi na zo zikagirira umumaro uhagije umubiri wawe.
00HDMjHbqepMJ0wBxGUf
25.38
Female
18-24
Health
Abagore batatu bahuriye kumeza barakina amakarita barishimye, harimo umugore wambaye agapira gatukura muto ufite imisatsi myiza y'umukara, harimo nundi mugore wambaye agapira k'umukara inyuma yifutse akandi k'umweru arashaje afite imisatsi irimo imvi.
00JDQTWfDo6L6ObZVvPx
15.42
Female
36-49
Financial Services
Icyapa kinini kirekire kiriho ifoto y' umukecuru n' umusaza b' abazungu ni itangazo ryamamariza ikigo cy' ubwishingizi.
00MR06OHUElcSafypT1H
16.08
Male
18-24
Government Services
Imodoka nziza cyane itwara imizigo ibirayi, amakara, ibitoki n'ibindi, irimo irabisikana n'umumotari hirya ye hari indi y'umweru hakurya harizo bari gupakiramo imifuka y'imihondo myiza cyane icyeye kandi bagiye kujyana mu mahanga.
00MRhnmS1alSC2wvHCXj
18.06
Female
25-35
Financial Services
Abagore bakenyeye ibitenge, bahagaze, hari n'undi wicaye, hari umuryango ukinguye, hakaba inyuma yabo ibitebo biriho indimu ndetse n'izindi mbuto, hirya yaho hari amadegede.
00NdgshpAjFnSQVpykG3
22.92
Male
36-49
Health
Abana babanyeshuri benshi bari mu kigero cy'imyaka itanu, abakobwa n' abahungu bose bicaye hamwe, bamwe bambaye impuzankano y' ibara ry' umuhondo abandi biyambariye imipira isanzwe, bose baraseka barishimye bareba imbere hari umuntu urimo kubaganiriza abasekera.
00OBvWocum44e8hi3Yn6
18.66
Female
18-24
Health
Ikirango kiri mu mabara y'ubururu ndetse n'umweru n'umutuku, kikaba cyerekana uburyo imibereho y'umugore, umwana ndetse n'abantu muri rusange ihagaze.
00PyLrcpRkPGPNneKnLq
18.72
Male
18-24
Health
Umuntu ari ku rukarabiro, arimo arakaraba amazi meza asukuye, kugira ngo avane imyanda iri ku ntoki, yaba yikuye aho yiriwe ndetse n'ibyo yakozeho, bityo akomeze kugira ubuzima, bwiza kandi abashe kuramba.
00ShFmc33nbQuZBw1vfb
17.34
Male
25-35
Government Services
Abantu benshi bari mu nama bicaye bari kumva ibyo bagezweho harimo umugabo wambaye umupira w'ubururu urimo urandika imbere ye hariho uducupa tw'amazi.
00UKrM1gosUzdrdg4wRt
19.08
Male
18-24
Health
Umusore wambaye isengeri akaba ari gukora imyitozo ngororamubiri, ni byiza cyane gukora imyitozo ngororamubiri kuko bituma tugira ubuzima bwiza niyo mpamvu n'abaganga igihe cyose badushishikaza kuyikora.
00WcXfR5BubmtgaHF2nU
20.58
Female
18-24
Health
Abantu babiri b'igitsina gore umwe yambaye itaburiya y'umweru yiteza igitambaro cy'umukara, afite igikoresho cyo kwa muganga arapima undi uryamye wambaye ikanzu y'ubururu nawe witeze igitambaro, hari undi hirya w'igikara urimo kubahereza ibindi bikoresho.
00Ymg8Aa0YBNP8zNTqDX
16.32
Male
18-24
Government Services
Inzu isakaje amabari atukura, n'ibiti bitwara insinga z'umuriro w'amashanyarazi, n'itara n'itara ryo mu muhanda ku ruhande.
00d0oEIkkW0HwusPcaOa
15.78
Male
18-24
Health
Amagorofa maremare yubakishijwe amatafari ahiye akaba afite amadirishya arimo ibirahuri, imbere yayo hakaba hari inzira yagenewe abanyamaguru, hiyongeyeho ubusitani buteyemo indabo.
00d0pKicrKwpyheOezby
15.54
Male
25-35
Government Services
Iki ni icyuma kirekire cyane gikozwe cyangwa se kiriho insinga zigiye zitandukanye, hejuru hakaba hari ikirere kirimo ibicu by'umweru ndetse n'ubururu.
00daU3DJrxEf3scthNUA
19.68
Female
25-35
Health
Umuganga yicaye mu biro bye akaba yambaye agapfukanwa imbere ye ku meza hateretse mudasobwa ndetse n'igitabo ari kugenda yandikiramo abagenda baza kwivuza uko agenda afata ibizami byabo.
00eJW4WLZ1X4zEz7fK6V
19.86
Female
18-24
Health
Abagabo babiri bari muri siporo, barikugenda biruka, bambaye amashati y'umweru, umwe yashyize umupira ku bitugu w'umukara, bafite amacupa y'amazi mu ntoki, bambaye amatiriningi arimo uturongo tw'umweru ku mpande.
00eXjBPulTud9pLlWQTx
20.7
Male
18-24
Financial Services
Inyubako nziza irimo imitako y'ubugeni itandukanye harimo imitako washyira mu nzu ku ruhande hari ku ruhande hanze hari ameza ariho indi mitako arambuyeho igitambaro hejuru yayo hariho imyenda imanitse abantu bakambara.
00ehaUPgCehxRhQ4FOaI
19.86
Male
18-24
Financial Services
Isoko rya Nyabugogo ririmo ibicuruzwa bitandukanye, hanze hari abantu benshi bari kugenda hakaba haparitse imodoka y'umukara ndetse n'ipikipiki itwara imizigo iremereye.
00h4IpAiKf5FlFqN1HYF
16.2
Female
36-49
Government Services
Uyu ni umuhanda munini uba mu bwoko bwa kaburimbo,usize amabara y' umukara ,uragendamo ibinyabiziga bitandukanye,icy' umutuku ndetse n' umweru, hirya Gato hari ibiti birebire ubona bitanga umuyaga ndetse n' amahumbezi.
00j9PLkI8JqrWIHW97jR
19.2
Male
18-24
Government Services
Ababantu biganjemo abagabo batatu ndetse n'abadamu batatu bambaye neza cyane amakote y'umukara ndetse n'amashati y'umweru, na karuvate ziciyemo uturongo, bacigatiye ibitabo mumaboko yabo.
00jOY6C2bVp2HdZUrXog
16.62
Female
25-35
Financial Services
Ni abantu benshi bari munsi y'ihema ry'ikigo kitumanaho cya Airtel, bahagaze bategereje ko mugenzi wabo avaho. Barimo igitsina gore ndetse n'igitsina gabo.
00lbkMVMlqWWbiPQUU24
16.576
Female
25-35
Financial Services
Iyi foto ndi kubonaho inyubako nyinshi zigiye zitandukanye utubari, ibisenge by'inzu , ibyuma bikoreshwa mu itumanaho, ibyaoa ny'inzoga ndetse n'ibiti.,
00mO1RsrfepAIh9WUwuH
26.94
Female
18-24
Financial Services
Hari isoko ririmo imbuto hari imineke,imyembe, ibinyomoro,amatunda nibyo bakunze kwita wotameroni mururimi rwamahanga , hari amaronji,hari imineke,amaronji niyomacunga,hari nabantu babicuruza,hari abari gucuruza, hari n'abicaye bari gucuruza izo mbuto.
00qgfbhnYCkBcHPLTwpp
22.38
Female
18-24
Health
Umugabo uri mu muhanda yapfukamishije ivi ryo ku kuguru kw'iburyo; ukuguru kw'ibumoso aragushinga; ibiganza bye byombi afatisha mu ivi ndetse yambaye agapira k'amaboko maremare gafite ibara ry'ivu n'ikabutura ifite ibara ry'umukara.
00qihD051JXhaOZPvTWs
16.74
Male
25-35
Government Services
Urupapuro rufite ibara ry'umweruru ruho icyapa gifite impande eshatu zifite ibara ry'umutuku ndetse harimo n'umweru hariho abantu babiri bagaragara ko ari umuhungu n'umukobwa bari kugenda bakaba bafite ibara ry'umukara.
00qsKbWygI6MHFUAXyFI
22.14
Male
25-35
Financial Services
Inzu iherereye i Kigali igurishwa miliyoni mirongo irindwi n'eshanu z'amafaranga y'u Rwanda, imbere yayo haparitse imodoka itagaragara neza, hirya yaho hateye ibiti byinshi, ifite urugi ku gipangu cyayo rw'umukara ndetse n'amatara yo ku muhanda.
00sMS0gDPat2gmftfu5S
18.96
Male
18-24
Health
Umukobwa mwiza umukobwa urimo urakora siporo, uyu mukobwa arimo arakora siporo ngororamubiri mu rwego rwo kurambura amaguru ye ndetse no kurambura umugongo we, siporo ni nziza cyane ku buzima bwa muntu.
00w8fBPQ4z5bfRjNuJl4
18.66
Female
25-35
Financial Services
Urupapuro runini rw'umweru rwandikishijeho inyuguti z'umukara , amagambo apanze mu mpushya ebyiri zihagaze, hejuru hari ikirango kiri mu ibara ry'umukara, imbere yacyo hari amagambo ari mu nyuguti ntoya.
011KrVmvQOzbm03K9oK1
16.32
Male
18-24
Government Services
Umunara utwara umuriro w'amashanyarazi, munsi yawo hakaba hari inyubako zo guturamo zifite amabati atukura hirya akaba hari n'urutoki.
011joGaKl34hNk1JYEhO
17.82
Female
18-24
Government Services
Inyubako za leta zikorerwamo ibikorwa bitandukanye, zifite idarapo ry'igihugu hejuru. Ku marembo y'izo nyubako haparitse imodoka. Na none hari abantu bari kugenda.
012XNM4Yz2wKwZasIrMk
29.64
Male
18-24
Government Services
Ikirango cyometse cyangwa se gishushanyije ku rupapuro rwera cyangwa se rw'umweru, akaba ari ikirango kiri mu ishusho y'uruziga kirimo amabara menshi atandukanye yiganjemo ay'umweru, ndetse n'icyatsi hasi yacyo hakaba hari amagambo yanditswe mu kinyarwanda mu ibara ry'umukara agira ati inkiko gacaca; akaba iri mu ibara ry'umuhondo, ubururu ndetse n'icyatsi amabara agize ibendera ry'u Rwanda. Hagati mu kirango yashushanyijemo abantu, ibiti ndetse n'abandi bicaye inyuma y'ameza.
012bnVYpfJ435pfDKaO0
16.74
Female
18-24
Government Services
Iyi ni inzu ndende yo mu bwoko bwa etaje igerekeranyijemo inshuro nyinshi igizwe n'ibirahure bibonerana hasi yayo hari ubusitani bwiza burimo indabo z'umweru, umuhondo n'icyatsi.
013JB9xLGTcWyeemF9yU
18.18
Female
18-24
Government Services
Uwahoze ari Perezida wa repubulika yo hambere Habyarimana yuvenali yambaye ikoti ry'umukara ishati ndetse na karavati. Repubulika ye yaranzwe n'amacakubiri.
014O9V7q7s62jqjMxknp
24.9
Male
18-24
Health
Kenshi na kenshi hakunze kuba inama z'abaturage bagakusanyirizwa ahantu hamwe bakaganirizwa ku ngingo runaka ijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe mu kwita ku bana, kuganiriza bagenzi bacu, kudatenguha umuntu waheranywe n'agahinda abagize ikibazo bakagana kwa muganga , bityo tukabasha kubaho dufite ubuzima bwiza.
0154m1oSILJ8tzpc8hZi
18.9
Female
25-35
Government Services
Umugore wambaye ijagete y'umukara iriho uturongo t'umweru tumanutse ku ruhande ufite telefone mu ntoki, ari gushyira urupapuro yatoreyeho mu gasanduku k'itora gateretse ku ntebe, hirya mu idirishya hakaba hatatse ibitambaro byo mu ibara ry'ubururu, umuhondo n'icyatsi.
015uEnRfqqH8qwu4L2xh
18.9
Male
18-24
Financial Services
Amadorari igihumbi magana atanu ku kwezi, mu Rwanda agukodeshereza icyumba cyiza mu mujyi wa Kigali Kacyiru, icyumba gifite amakaro gifite igitanda cyiza kiri iruhande y'imiryango minini y'ibirahure igufasha kureba hanze n'ubwiza bw'ibidukikije.
016SPNW7pd1hophSX8Rr
19.14
Male
25-35
Financial Services
Inzu ikorerwamo ubukorikori n'ubudozi bw'imyenda moderi zitandukanye igakora ibikapu bitandukanye by'abadamu ikorerwamo kandi nanone imitako itandukanye yo mu nzu ikoreshwa mu gutaka inzu.
016T8JGCS6gYGPGfffvm
28.757313
Male
18-24
Financial Services
Kantine mu indimi z'amahanga . Iri ni iduka riba ricuruza ibinyobwa byose bidasembuye ndetse n'ibiribwa biciriritse ariko bikungahaye ku mafarini, ibyo dusangamo ni isambusa mu ndimi z'amahanga, aaa capati imigati n'ibindi bigiye bitandukanye . Muri ibyo byokunywa dusangamo imitobe, amata n'ibindi bikiye bitandukanye .
016ymdMzO8jG8a2mu8nw
17.88
Male
18-24
Government Services
Urupapuro rw'umweru rumanitse neza ruriho ifoto y'umugabo wambaye ikote ruri ku isibo yitwa Ubwiza bigaragara ko uwo mugabo yari asa nk'uri kwiyamamaza mu gutorwa mu matora.
017RvGrBvqq8dkYdwBG0
19.2
Female
18-24
Health
Uducupa tugera muri dutanu turimo umuti, turiho n'ibyapa by'umyeru dupfundikije imipfundikizo y'ubururu bwijimye ndetse n'ubururu bwerurutse, mo imbere hakaba harimo imiti yifashishwa mu buvuzi bwa gakondo.
018aO3aBDhubfxOaH22s
25.98
Female
18-24
Government Services
Ipaji ifite ibara ry'ubururu iriho amagambo yerekana uko wakwikiyandisha kugira ubone ibihembo by'imisoro ku nyongeragaciro ukoresheje sisitemu ikoresha ikoranabuhanga kugirango ifashe abaturage kubona serivisi z'ubuyobozi bw'imisoro ku buryo bworoshye, iyipaji kandi hariho umukobwa ku ruhande wambaye agasengeri k'umweru kagaragaza amaboko ndetse imbere hari mudasobwa ,akaba afite telefoni mu kiganza cye kimwe.
01Ak3qwwt1ISZo20Rqm1
19.32
Male
25-35
Health
Igihe ukora siporo ngororamubiri, by'umwihariko gukina umupira w'amaguru, rimwe na rimwe, ushobora kugira ikibazo gitunguranye cy'imitsi, aho bamwe bakunze kuvuga ngo, imbwa ziramufashe.
01DE43yBxUlLv18YffkQ
15.96
Female
18-24
Financial Services
Ahantu hamanitse icyapa gitoya cy'umuhondo cyanditsemo amagambo y'umukara hagaragara n'ikiganza gifashe agaterefone gatoya ngendanwa kari kwaka handitsemo amagambo yo mu'ibara ry'umweru.
01DmQEopc2BsRoeZJ5cn
20.28
Male
18-24
Health
Ibumba, uyu ni umuti ukaze cyane wifashishwa mu buvuzi bwa gakondo, aho uvura indwara nyinshi zigiye zitandukanye, ku buryo umuntu urifashe arwaye ahita akira.
01EJ9UE8pTy1XTiJADvf
19.98
Male
50+
Government Services
Inzu nziza zubatse mu buryo bugezweho hakurikijwe igishushanyo mbonera cy'umujyi kandi abahatuye bakishimira kuba batuye neza.
01FG7m7n4UB01Lb7QC38
26.005313
Male
18-24
Government Services
Umuhanda unyura hagati yamazu uri kugendamo ipikipiki, ku ruhande hagaragara abasore babiri umwe yambaye umupira ujya kugaragara nk'icyatsi kibisi w'amaboko magufi wanditsemo imibare mu mugongo, imbere hari n'imodoka, kumpande hari ibiti ndetse n'amazusi.
01Fyvj17mWrJYG6OVu8X
16.68
Male
18-24
Health
Agakoresho kifashishwa mu gihe hari gukorwa siporo, aka gakoresho gafite ibara ry'umukara ndetse n'ubururu aho karambitse ni umweru, aka gakoresho ni ingenzi cyane cyane ku muntu uri kugorora amaguru n'amaboko maze agakomeza kugira ubuzima bwiza.
01HTzvzOG57cpSg8t1ci
24
Female
18-24
Health
Abantu bari mu cyumba cy'inama bamwe bicaye mu mbaga nyamwinshi abandi bicaye imbere yabo, inyuma yabo hari icyapa kiri mu ibara ry'icyatsi cyererutse cyandikishijeho amagambo y'umweru ndetse n'amafoto y'abantu batandukanye iruhande rwabo hari amazina yabo.
01HwDagZt3octe6KJVwT
20.373313
Male
18-24
Financial Services
Ahantu hanyorebwa ibinyobwa bisembuye hakaba ari intebe ziri mw'ibara ry'umutuku ndetse n'ikigina hasi hakaba hari amakaro ari mw'ibara ry'umweru n'umukara iruhande hejuru hakaba hari sikirini iri kwerekanirwaho umupira.
01LZQRXrEwAADQKyZHGl
19.74
Male
18-24
Health
Ibi ni ibizingo biriho utuntu bambara iyo bagiye muri siporo. Iki kiganza cy'uyu muntu tubona, kizirikiyeho kano kazingo ku kuboko, bigaragara ko ameze neza kandi akomeye.
01Or8lxTzVOvE2xHEwRE
24.9
Female
18-24
Government Services
Urupapuro rugiye rwerekana amategeko atandukanye ,hariho umutwe wa mbere ,ingingo rusange ,ingingo ya mbere icyari icyo ariryo itegeko rigena igihe ryerekana amategeko atandukanye , ku ngingo ya kabiri hariho icyicaro cya komisiyo rugiye rurimo ibice bibiri bitandukanye ;Ikinkinyarwanda ndetse n'Icyongereza.
01PEvD1CRff3GHEWG1PI
20.04
Male
25-35
Government Services
Abaganga mu cyumba cy'inama barimo kuganira n'ubahagarariye mu bitaro mu rwego rwo kunoza serivisi z'ubuvuzi mu kungurana ibitekerezo mu byakorwa mu kugira ngo serivisi batanga zirusheho kuba nziza barusheho gufasha abarwayi ndetse n'ababagana.
01PMmIokT0Oh1KFATeqP
18.72
N/A
18-24
Government Services
Imodoka itwara abagenzi yanditseho ritiko limitedi, umugabo wikoreye umufuka n'ibiti.
01QzhA34mSaO49SYiDxo
23.1
Female
25-35
Financial Services
Abagabo babiri baraganira, kandi baranezerewe. Umwe yambaye umupira w'umuhondo w'ikigo cy'itumanaho cya MTN. Bahuje urugwiro, baraganira ku buzima busanzwe.
01TD5cDkzu6WaX9J8DRX
25.92
Male
36-49
Financial Services
Ubucuruzi bushingiye kugushyikiriza umuguzi ibicuruzwa atavuye iwe mu bugo bumaze gusakara cyane mu mugi wa Kigali aho ubona amapikipiki atandukanye ahetse ibisanduku birimo ibicuruzwa atarwa n'abashoferi bambara amajiri y'ibigo bakorera bakishyura bifashishije ikoranabuhanga .
01VJqqJM9dgX8QlULNGo
17.76
Male
18-24
Financial Services
Inyubako ngari nini ifite ubusitani buteyemo ibiti by'ubwoko butandukanye ndetse n'indabo ku mpande hari pisine ifite amazi meza ndetse ku mpande hateye n'udutebe tubiri.
01X43QOm3ptR6lOHULEj
16.26
Female
36-49
Financial Services
Abakobwa babiri bambaye imipira y'ubururu, bahagaze imbere y'ameza maremare cyane ateretseho ibinyobwa by'amata by'uruganda rwa Mukamira bifunze mu makarito.
01Z3F0r713rHnk9kaHKe
20.46
Male
18-24
Financial Services
Inzu iri mu ibara ry'ubururu, ndetse hakaba harimo akabati kabitse ibyo kunywa bitandukanye, yaba ji, amazi y'inyange, ndetse n'amata y'inyange, hakaba hari n'indobo ipfundikiye capati, ndetse n'indobo y'ubururu bigaragara ko bari kuyisukamo amazi cyangwa amata.
01ZfsWmXdAgtsr1B6u81
14.94
Male
25-35
Health
Abantu batatu baje ku mugezi kuvoma amazi yo gukoresha mu rugo, umugezi ni igikorwa remezo gifasha abantu kubona amazi meza bakoresha iwabo mu ngo, iyo baza kuvoma bazana ibijerekani.
01ck5gEfOlh1GJVm7f50
19.68
Female
25-35
Financial Services
Inzu nziza yubatse neza aha ngaha hakaba hagaragara yuko hari kwamamazwa yuko hari inzu nziza ishobora kuba yakodeshwa hanyuma uwabona ayikeneye akaba yajyana amafaranga asabwa hanyuma bakaba bayimukodeshaho.
01cu3ow6iFl1xWwMIT5n
16.32
Male
25-35
Government Services
Abadamu ubona ko bashirutse ubwoba ndetse n'isoni, baragenda bajya ahantu runaka bajya kwiyamamaza na bo bayobora ibindi bintu. Amazi imbere yabo ndetse n'ibirahure, telefone, ibipapuro bandikaho ingingo z'ingenzi zavugiwemo aho.
01etYlwFV63np04c2QEC
18.36
Male
18-24
Government Services
Inzu nziza ifite amadirishya menshi kandi meza y'ibirahuri ndetse n'inzugi z'ibirahuri, imbere yabo hari umuntu uhagaze wambaye imyenda y'imikara kandi akaba ari intebe kandi iyo nzu ikaba ifite aho baparika imodoka hashashe amapave.
01fCPLCRA7GcufNzGarI
17.7
Female
18-24
Financial Services
Inzu nini ifite inzugi zisize irange ry'ubururu ryandikishije mu magambo y'umweru n'umukara, imbere harimo intebe zisize irange ry'umutuku bigaragara ko ari ahantu ushobora kwakira serivise.
01ha9AMJgukI6NqAXHZe
18.78
Female
25-35
Financial Services
Inzu ifite umuryango ukinguye ukikijwe n'ibyapa birimo kwamamaza ibikorerwamo iruhande rw'ibumoso hari inka zishushanyije ebyiri zifite amabara y'umweru n'umukara, ndetse n'ibigori.
01iYFtAyw9EbrYoxPwOj
16.92
Male
25-35
Government Services
Iki ni icyumba cy'inama kirimo abantu bagiye batandukanye bicaye ku ntebe z'umukara imbere yabo hakaba hari ameza ariho ibitabo ndetse n'insakazamajwi.
01jubcNwnDA5MBOg4B1X
19.14
Female
18-24
Health
Etajeri zirimo imiti igiye itandukanye, ni enye, ebyiri ziregeranye, ziranarebana, izindi ebyiri ziregeranye, ziranarebana, hariho urwego basa naho buririraho bagiye kuzana iyindi miti hejuru.
01lQwYrPFbbHKpOYhqnm
21.78
Male
25-35
Health
Ingamba zo gukumira no kurwanya indwara zikomoka ku mwanda, hakwiye kwegerezwa amazi meza ndetse hakanigishwa uburyo bwo kuyakoresha atetse cyangwa se ayunguruye, kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza.
01mJbuCzvHKulWbGPJjF
18.06
Female
25-35
Government Services
Inzu ndende isize amarangi y'umuhondo, amadirishya asize irangi ry'mweru n'ubururu, hakaba hariho ibyapa biranga ubucuruzi bukorerwamo, imbere y'iyo nzu ahagaze umuntu wambaye ipantaro y' iroza n'agapira k'umweru, ateze igitambaro cy'umweru.
01murLdObqvVxPLjJDRv
18.18
Male
25-35
Health
Umuganga wambaye itaburiya y'umweru ndetse n'agapfukamunwa gakomeye cyane, kandi akaba yambaye n'amarinete arinda amaso, aho ari mu bushakashatsi runaka kugira ngo arebe nimba hari ikintu gishya yabuvumbura.
01q7xQBN6tYC96au5D1j
15.3
Male
25-35
Government Services
Imbere yange ndahabona igare riparitse kandi rikuze hamwe na dayihatsu iparitse ifite pulake eri a efu maganinani mirongo itatu na gatandatu be.
01qrlhKBCOekdjGdAPFG
18.12
Male
25-35
Health
Iyo umuntu afite ikibazo yaba icy'imitekerereze cyangwa icy'ubuzima busanzwe ni ngombwa ko abamwegereye tuba dukwiye kumuba hafi, kuko bitagenze bityo bishobora kumuviramo uburwayi bwo mu mutwe.
01rLD4Ptf1iryGOT5DeJ
19.14
Male
18-24
Financial Services
Isoko ryubatse ku buryo bugezweho, risakaye kandi ririmo amatara agaragaza ibicuruzwa byose bicururizwamo aho ngaho, akaba ari ahantu hanini hacururizwa ibintu bitandukanye, haba ibyo kurya ibyo imyambaro, ibyo kunywa byinshi by'ubwoko butandukanye.
01rXQyiu4cqHUjCeg42x
23.16
Female
36-49
Financial Services
Umugore wipfutse mu mutwe n'igitambaro cy'icyatsi kibisi afite igikombe kirimo amata mu ntoki imbere ye hari ameza, hirya hari icyuma bayabikamo bayacuruza ni ikinyobwa cyiza havamo ibintu bitandukanye bitunga umubiri wacu foromaje n'amavuta yo guteka.
01tu57X7IVnzTSY0QUVC
17.58
Male
18-24
Government Services
Imodoka nyinshi ziri kugendera mu muhanda harimo imodoka iri mu bwoko bwa RAVA 4,ivatiri biteganye n'inyubako y'ubucuruzi icururizwamo ibintu byinshi bitandukanye.
01uBy5XlzRQ2aGksK7KI
18.12
Male
18-24
Financial Services
Dore ibyo miliyoni ijana na moringo itatu yakugurira mu gihe uri muri Kigali mu Rwanda , inzu nziza y'amatara meza .
01uQvhuHjZQxgoltldmk
16.92
Female
25-35
Financial Services
Amata ni meza afasha abana gukura neza bakagira intungamubiri ntihagire indwara bahura nazo. Nawe mu byeyi nkuko uyabona aroimu dukarito afunze aba aryohereye cyane nakugira inama yo kujya uyamuha buri mu gitondo cyangwa buri saa sita bitewe n'ubushobozi bwawe.
01vMT9qVg4bM5aHjEdQY
20.64
Female
18-24
Health
Abana benshi basa neza kandi bishimye, bahagaze ahantu hamwe imbere y'inyubako bafatanye urunana, barimo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Uburenganzira bw'Umwana ndetse bose bahawe imyambaro isa yanditseho amagambo amwe.
022EipWeIbWkaRpayY8K
15
Female
36-49
Financial Services
Ni abantu babiri bishimye, b'inzobe, umukobwa wambaye ikanzu y'umweru, ufite imisatsi y'umukara, wipfumuje amatwi, umuhungu wambaye ikoti ry'umukara, ishati y'umweru na karuvati y'umukara.
022kKewpxy3pVU4By101
16.469313
Male
18-24
Financial Services
Umugabo wambaye ipantaro y'ubururu n'umupira wo hejuru w'umukara ufite igicuba kinini mu ntoki babikamo amata ari gusuka amata mu kindi cyuma
023HjhY2dFsGch5mOGdd
17.46
Female
25-35
Financial Services
Inyubako iri gukorerwamo ubucuruzi butandukanye n'abacuruzi bavuye hirya no hino, hakaba harimo ibijyanye n'ibiribwa inyanya ndetse n'insenda hamwe n'intoryi n'ibindi byinshi.
0257SVs5VL1yVc3Prdqt
16.8
Male
18-24
Financial Services
Akazu ka mtn kari ku muhanda gatangirwamo serivise zigiye zitandukanye harimo iz'amayinite ,kubitsa , kubikura .
026Ogpd0BFD8o6kduS1t
23.82
Female
18-24
Financial Services
Inoti n'amafaranga y'amahinde nyinshi, ziri mu biganza by'umugore wambaye impeta iri mu ibara ry'izahabu ndetse yambaye n'agakomo ka parasitike.
026swxnqxyoyKUlo0Tq2
18.6
Male
18-24
Financial Services
Inyubako ndende mu buryo bw'ubutambike ndetse ifite irangi ryo hejuru risizeho kandi hasi yaho hari inkingi zigaragara nkaho wagira ngo ni uruzitiro, urwo ruzitiro rukaba ruriho n'umuryango kandi hariho n'ibyuma by'umukara bigiye bitambitseho.
027zFoEdUQ7VfYZot03k
17.46
Male
50+
Government Services
Abagororwa benshi bari bari mu nzu bicaye mu ntebe inyuma y'abo bagororwa hari umugororwa umwe uhagaze afite amadosiye mu ntoki ari kumwe n'umwavoka we bameze nk'aho bari kuganira bambaye agapfukamunwa.
02ASbvigNKNSUAvOroeg
16.56
Male
25-35
Financial Services
Mu cyumba kigaragaramo akabati keza gakozwe mu mbaho ndetse n'urugi rukinguye, harimo igitanda gishashe kitagaragara umuntu waba akiryamyeho.
02BeCUKdS2S34OP2ymFb
24.78
Female
25-35
Health
Abantu bicaye hamwe mu byatsi bamwe bicaye ku ntebe z'umutuku abandi bicaye ku z'umukara hari abicaye hasi bambaye imyenda iri mu mabara y'umutuku, ubururu ndetse n'umweru bamwe barimo bakora uturimo tw'intoki nko kuboha ibitebo abandi bari guseka bishimye baganira.
02CJCkLuWnVGI5oJusaI
20.88
Male
25-35
Health
Inyubako nziza cyane y'ivuriro yubatse neza mu buryo bugezweho ndetse hari n'abaforomo bayihagaze imbere bambaye impuzankano ndetse n'udupfukamunwa, bakaba bambaye n'amabaji mu ijosi babiri muri bo, hari ubusitani bwiza burimo pasiparumu ndetse n'ururabo, iyi ikaba ari inzu y'ababyeyi.
02L95CUt7VR27aU1bqKC
17.941313
Male
18-24
Government Services
Imodoka isa umweru, umuhondo ndetse n'amapine y'umukara yandikishijweho amagambo y'umutuku yanditse ngo yego kabu, mirongo icyenda na rimwe mirongo icyenda na rimwe iparitse m'umuhanda nyabagendwa usa umukara.
02Lww3PqSZuija9344JD
17.1
Male
18-24
Health
Umusaza ndetse n'umukecuru bari muri siporo bari kwirukanka mu muhanda. Inyuma yabo harasa umuhondo; bambaye udupira twiza cyane dutoya ndetse bose bambaye n'udusaha ku kuboko. Bari kugenda baseka, siporo ku bantu bakuru ni ingirakamaro.
02N9LpDEkYJ48JbRoxXG
17.04
Male
18-24
Health
Umuganga ari kuvura akana gato cyane mama we agateruye, ibi rero byamaze kwigwaho maze ku isi hose banzura yuko abaturage by'umwihariko abarwayi bagomba kwitabwaho kugira ngo bagire ubuzima bwiza, aha rero bakaba bitayeho.
02QiuENBSa97w8rqOgxa
19.14
Female
25-35
Health
Icyumba gikorerwamo ubuvuzi, gisize ibara ry'umweru, harimo ibikoresho bitandukanye bikoreshwa kwa muganga, harimo n'ibitanda ndetse n'imashini zitandukanye.
02RXRRc8bFV5obzbZ5XA
16.682688
Male
25-35
Financial Services
Icyuma cy'ikoranabuhanga cyifashishwa mu kwishyura aho ukozaho ikarita iriho amafaranga ya banki ikubikira hanyuma akavaho akajya kuri iki cyuma ugahabwa inyemezabwishyu yizewe.
02TcbuG4FIYBlQoDoaNW
17.94
Male
25-35
Health
Itsinda ry'urubyiruko rifite ibyapa, bambaye imipira y'umweru, amapantaro y'amakoboyi, bahagaze mu nzu ngari inyuma yabo hari ibikuta byubakishije amatafari manini n'idirishya rifite ibara ry'icyatsi.
02VjOl2QApOkKk4ymQiE
11.82
Female
18-24
Financial Services
Umugabo n'umugore b'abazungu, umugabo afite agaseke mu ntoki. Umugore w'umuzungu arimo arafatamo ikintu.
02Z6Bm2HZxMDFP83hAaD
18.645313
Female
18-24
Financial Services
Inyubako ya etage y'amagorofa abiri; iririmo igipangu gifite amabara atatu iry'umutuku, umweru, ndetse n'ubururu, gikorutiriwe n'amatafari hariho n'itara n'ururabo.
02ZGI1QUtNMn2Di9hwaw
18.36
Male
25-35
Financial Services
Isoko rinini ryitwa Sawa City. aho bacuruza ibintu byinshi by'amoko atandukanye. Aha hahagaze abantu benshi ni aho bishyurira maze bakabaha ibintu byabo bakigendera.
02a6gTGbTiQw9tuR5lnb
28.392
Female
18-24
Government Services
Urubuga rwerekana ibyurukerarugendo rwo mu Rwanda,hakaba hariho inyamwatswa y'ingangi iri ahabugenewe iba,ariho mubiti birebire.Amwe mu magambo yanditse kuri urubuga hariho ko Rwanda ruzwiho nk'igihugu k'imisozi igihumbi kandi rukaba rufite abaturage bakwakirana urugwiro ndetse bakaguhereza serivise nziza.
02aFdTqhKsikRPghCUCM
17.52
Female
18-24
Government Services
Icyapa kiburira utwaye ikinyabiziga ko imbere hari umuhanda ushamikiye ku wo arimo kandi ko agomba kugenda yitonze.
02cK27qMlQbiNCjo5Xa3
22.08
Male
25-35
Government Services
Ni icyapa cyamamaza cy'urwego rw'igihugu ngenzuramikorere rura kiri mu ishusho y'ubururu amagambo yandikishije icyatsi, aho umutwe wayo ugira uti amabwiriza agenga abatanga serivisi za mobayiro mane murwego rwo kurwanya korona virusi.
End of preview. Expand in Data Studio

Kinyarwanda Automatic Speech Recognition Dataset

Dataset Description

This dataset contains ~1000 hours of transcribed Kinyarwanda speech data covering Health, Government, Finance, Education, and Agriculture domains, converted from the Kaggle Kinyarwanda ASR Track B competition.

Dataset Details

  • Language: Kinyarwanda (rw)
  • Task: Automatic Speech Recognition
  • Size: ~1000 hours of transcribed speech
  • Domains: Health, Government, Financial Services, Education, Agriculture
  • Format: Audio files with corresponding transcriptions
  • Source: Created by Digital Umuganda with Gates Foundation funding

Dataset Structure

# example usage
from datasets import load_dataset

dataset = load_dataset("badrex/kinyarwanda-speech-500h")

Use Cases

  • training ASR models for Kinyarwanda
  • fine-tuning existing speech recognition models (e.g., Whisper)
  • research in low-resource speech recognition
  • building voice applications for Kinyarwanda speakers

License

The dataset is available under Creative Commons Attribution 4.0 (CC BY 4.0) license.

Citation

@misc{kinyarwanda_asr_track_b,
  title={Kinyarwanda Automatic Speech Recognition Track B},
  author={Digital Umuganda},
  year={2025},
  url={https://www.kaggle.com/competitions/kinyarwanda-automatic-speech-recognition-track-b}
}
Downloads last month
307